Print

Romelu Lukaku yatangaje ubugome bukomeye yakorewe mu ikipe ya Manchester United yahozemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2019 Yasuwe: 5295

Uyu Mubiligi uherutse kugurwa miliyoni 73 z’amapawundi na Inter Milan yabwiye LightHarted Podcast ko yanze ikipe ya Manchester United kubera ko imyitwarire mibi yayo bayimugerekagaho we na bagenzi be Pogba na Alexis.

Yagize ati “Bagomba gushaka undi muntu.Yari njye Pogba na Alexis.nitwe 3 buri gihe bagerekagaho umusaruro mubi.Njye nabibonye mu nzira nyinshi.Abantu benshi ntibumvaga ko nakina muri Manchester United.Nabyiyumvisemo nkurikije n’ibiganiro nagiye numva,nari mbizi.Njye ikintu kinseta ni ukuntu mu ikipe yanjye byangaga nagera mu ikipe y’igihugu bigakunda.”

Lukaku yavuze ko abizi ko atitwaye neza ariko ngo atariwe wa mbere byabayeho kuko ngo ni umupira w’amaguru kandi ubu arishimye.

Yagize ati “Meze neza ndabizi ibyabaye atari njye njyenyine byabayeho,ni umupira benshi byababayeho.Niba banenga simbyitayeho,icyo nzicyo ni uko bibaho mu mupira.”

Lukaku yavuze ko United ifite ikipe nziza yuzuye abakinnyi bafite impano gusa icy’ingenzi ari uko yakubaka ikipe ikomeye.




Lukaku yavuze ko Manchester United yananiwe kumwitaho ariyo mpamvu yigendeye