Print

Wema Sepetu yavuwe indwara y’ubugumba yari amaze iminsi yivuriza mu Buhindi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2019 Yasuwe: 3133

Uyu mukobwa wakanyujijeho mu rukundo na Diamond Platnumz ari mu byishimo bikomeye byo kuba yabwiwe ko ubu yabyara umwana nk’abandi nyuma y’igihe yaramubuze.

Wema Sepetu w’imyaka 31 y’amavuko yatandukanye n’umuhanzi Diamond Platnumz mu mpamvu zitamenyekanye ariko benshi bemeza ko ari uko atabyaraga.

Mu kiganiro cyihariye Sepetu yagiranye n’ikinyamakuru, Global Publishers, yatangaje ko abaganga bamaze kumuvura uburwayi bwatumaga atabona urubyaro anahishura ko yiteguye gutwita muri Mutarama 2020.

Yagize ati “Nari navuze ko ningeza imyaka 30 ntarabyara nzakuzamo nyababyeyi ariko abaganga bamaze kumbwira ko nshobora gutwita guhera muri Mutarama 2020.”

Wema Sepetu yavuze ko afite umukunzi ndetse ngo nta kabuza mu kwezi kwa Mbere 2020 azatwita umwana we w’imfura yifuza ko yazaba ari umuhungu.

Mu mwaka wa 2015 byavuzwe ko Wema Sepetu atwite inda y’uwari umukunzi we Idris Sultan, iza kuvamo ariyo mpamvu yahise yiyemeza kwivuza.


Wema Sepetu yakundanye na Diamond batandukana atamubyariye umwana