Print

APR FC yegukanye igikombe cyahuzaga ingabo muri EAC itarakina umukino wa nyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 August 2019 Yasuwe: 3265

Iyi TPDF yari ihagarariye Tanzania muri aya marushanwa ya EAC Military Gamesyari itegereje ko APR FC yatsindwa na Ulinzi ihagarariye igisirikare cya Kenya,KDF,kugira ngo itware igikombe ariko yirangayeho aya mahirwe iyatera inyoni.

APR FC yatsinze imikino yose yakinnye irimo uwa Uganda, u Burundi na Tanzania, yatwaye igikombe idakinnye umukino wa nyuma.

Kuri uyu wa Gatanu APR FC ya RDF izakina na KDF umukino wa nyuma ari nabwo hazasozwa aya marushanwa.

Uko amakipe ya gisirikare akurikiranye mu mupira w’amaguru n’amanota yasaruye:

RDF (Rwanda) 9
TPDF (Tanzania) 6
KDF (Kenya) 4
UPDF Uganda 4
FNDB (Burundi) 3


Comments

Mugabo 23 August 2019

Nigume munarushanwa yaza batallons ireke guteza akavuyo muri championa nkuru y’igihugu, bituma abacivile bakinana ubwoba umupira ugasubirinyuma.


Susa 22 August 2019

ubundi ibi nibyo APR fc yakagombye kujya itwara kuko haza za batallons zo mubindi bihugu, aho kuza kuvangira championa yo mu Rda y’abasivile.


22 August 2019

Nimumbwire, APR FC nibura iratsinda yagaragaje imikino mwiza? ndifuza ko yategura neza umupira Wo hasi igatsinda igitego yagiteguye. Murakoze