Print

Kabagema wabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu gihe cy’imyaka 4 yitabye Imana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 August 2019 Yasuwe: 2684

Kabagema yavukiye i Nyamabuye mu yahoze ari Gitarama ku wa 6 Gashyantare 1927, yitabye Imana ku wa kabili tariki ya 19 Kanama 2019 afite imyaka 92.

Yaguye mu Bufaransa mu Mujyi wa Lille aho yari atuye we n’umuryango we.

Yari yarashakanye na Mukayiranga Esther babyarana abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu.

Mu 1933 yize amashuri abanza i Kabgayi ayarangiriza i Zaza 1939. Ayisumbuye ayiga muri Groupe Scolaire ( Section Candidats-Chefs) yateguraga abazaba abashefu muri Astrida icyo gihe guhera 1940, mu 1964 nibwo yize amashuri yo ku rwego ruhanitse muri EDHEC ( Ecole de Haute Etudes Commerciales du Nors Lille).

Kabagema (uwo akamenyetso k’umutuku kagaragaza) ni umwe mu bantu bari aba hafi ku mwami Kigeli V Ndahindurwa

Kuva mu 1947 yari Assistant Administrateur ( Astrida – Butare), aba sous-chef i Kazo mu Burasirazuba (Kibungo), ndetse yanabaye Umunyamabanga wungirije w’Umujyanama Mukuru w’igihugu i Nyanza.

Muri 1959 yabaye Umujyanama w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa i Nyanza kugeza mu 1963 .

Azashyingurwa mu Bufaransa, mu kumuherekeza hateganyijwe misa ku wa kabiri tariki 27 Kanama 2019 muri Eglise Saint Martin de Roubaix, akazashyingurwa ahitwa Cimetière de Tourcoing Blanc-Seau.