Print

Wema Sepetu wakundanyeho na Diamond yagize icyo avuga ku Nda y’imvutsi Tanasha atwite

Yanditwe na: Martin Munezero 22 August 2019 Yasuwe: 4906

Ibi bitandukanye nibyo Wema Sepetu yagaragaje, ku magambo yatangaje agaragaza ko yishimiye cyane kumva Tanasha atwite inda ya Diamond wahoze ari umukunzi we nyuma bakaza gutandukana.

Mu magambo ye bwite Wema yatangaje ko yifuriza Tanasha kugubwa neza no gukomeza kumererwa neza ku mwana atwite ndetse anahishura ko ahora amusabira ku mana ko yazibaruka amahoro dore ko ari ibintu biba bitoroshye ku mubyeyi uwo ari we wese.

Wema yavuze ko kuba Tanasha atwite ari umugisha ukomeye kuri we no ku mwana afite mu nda by’umwihariko mu muryango wa Diamond Platnumz,ati kandi gusama inda n’ibyishimo bidasanzwe ku mugore wese,.

Yagize ati: “Njyewe mu byukuri nishimiye cyane kuba Tanasha atwite ndetse yitegura kuba umubyeyi mwiza, ndamusabira ku mana ngo azibaruke amahoro, kubera ko kubona burya umugore wese yateye iyi ntambwe, mufashe gusenga amezi icyenda azayarangize neza”.

Wema Sepetu yakomeje avuga ko ikimushimishije ku ruta ibindi ari ukuntu Se w’umwana (Diamond Platnumz) akuda kwita ku bana be.

Tanasha Donna yakundanye na Diamond Platnumz nyuma y’uko uyu muhanzi yari amaze gutandukana na Zari Hassan bari barabyaranye abana babiri ndetse na Hamisa Mobetto bari bamaze kubyarana umwana umwe.