Print

Rutanga yavuze amayeri bazakoresha kugira ngo basezerere ikipe ya Al Hilal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2019 Yasuwe: 2918

Rutanga wavuze ko we na bagenzi be bafite icyizere gihagije cyo gusezerera Al Hilal muri uyu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryibanze rya CAF Champions League,yabwiye abanyamakuru ko Rayon Sports isanzwe yitwara neza hanze y’igihugu ndetse bagomba kubona igitego mu minota 15 ya mbere.

Yagize ati “Mu mupira w’amaguru twagiye tubibona,gutsindira hanze n’ibintu bishoboka kandi Rayon Sports nibyo tumenyereye.Hanze niho tumenyereye gukura intsinzi kandi biracyashoboka cyane kuko njye na bagenzi dukina turabizi neza ko aho ukeka ko bidakunda birakunda mu mupira w’amaguru.

Intego tujyanye ni ugutsinda nibura igitego kimwe mu minota 15 ya mbere.Byadufasha nk’abakinnyi kwinjira mu mukino nk’abakinnyi muri rusange.”

Ku I saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2019 nibwo icyiciro cya mbere cy’ikipe ya Rayon Sports cyahagurutse i Kanombe. Icyiciro cya kabiri cyahagurutse saa sita na makumyabiri naho icya gatatu gihaguruka saa saba na mirongo ine n’itanu.

Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal muri Sudani uzaba ku cyumweru mu ma saha ya nimugoroba aho Rayon Sports isabwa gutsinda cyangwa kunganya hejuru y’igitego kimwe kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikira.



Rayon Sports yajyanye icyizere gihambaye muri Sudani

Amafoto:Rwanda Magazine