Print

RUSIZI:Kamuzizi yafashe icyemezo cyo gutwika diplome ye abitewe n’itorero rya ADEPR

Yanditwe na: Martin Munezero 23 August 2019 Yasuwe: 4553

Uyu mugabo avuga ko yafashe iki cyemezo mu mwaka w’2000, nyuma y’uko bamwe mu bayobozi b’itorero rye bari bamaze kumugerekaho kunyereza amafaranga y’itorero akaza kurusimbuka. Ngo bari bayamugeretseho kuko yari yanze kubashyigikira mu mugambi wabo w’ubugambanyi.

Kamuzinzi Daniel yasobanuye ko ubundi ari umukiristu wo mu itorero rya ADEPR, ariko yarigiyemo mu myaka yashize abitewe n’uko igihe yari agiye gukora ikizami gisoza amashuri abanza, uwari Minisitiri w’Uburezi icyo gihe yasabye ko uzagikora agomba kwerekana ifishi ya batisimu.

Yagize ati: “Mu1976 nagiye gukora ikizamini cya Leta cy’umwaka wa Gatandatu ndatsindwa nsubira gusibira, haza umu Minisitiri witwaga Mutembezi Pierre Celestin ndacyabyibuka yari Minisitiri w’ uburezi, atanga itegeko ko umuntu uterekanye icyemezo cy’ umubatizo atazakora ikizamini cya Leta, iwacu ntabwo bagombaga kumbatirisha mu badive kuko twigaga ku isabato kandi nagombaga nubundi gukora ikizamini cya Leta, najyanywe na mukuru wanjye rero wo kwa data wacu wari umupantekote”

Kamuzinzi yakomeje asobanura uko yaje kujya mu mashuri yisumbuye yayarangiza akajya mu kazi k’ubwarimu, nyuma yo kukareka nabwo yaje kubona akandi kazi ko kuba umucungamutungo w’itorero rya ADEPR muri paruwasi ya Bugarama ari naho yaje kugirira ibibazo bigatuma atwika diplome ye ngo atazongera guhirahira ayishakisha akazi.

Muri iyi paruwasi ngo bamwe mu bayobozi bamusabye ko yashinja ibinyoma umupasiteri wari umaze kwibuka kugirango yirukanwe, arabyanga hanyuma bamugerekaho ko yanyereje amafaranga akabakaba miliyoni ebyiri, bimugeza kure ariko aza kubirokoka bigaragara ko yari umwere, hanyuma atashye ahita afata icyemezo cyo gutwika dipolome ye ngo atazongera guhirahira ayishakisha akazi.


Comments

munyaribanje Thadée 26 August 2019

Ese Kiko uretse ibyo uwo mugabo avuga WE ubwe itorero ryo ribivugaho oki?