Print

Bimwe mu bice by’ingurube birimo n’umutima wayo bizajya byifashishwa mu gusimbura iby’abantu byangiritse

Yanditwe na: Martin Munezero 23 August 2019 Yasuwe: 1939

Mu bijyanye n’umutima by’umwihariko, bitekerezwa ko mu myaka iri imbere umuntu azaba ashobora guhabwa umutima w’ingurube kandi ugakomeza gukora inshingano zawo neza, bitewe n’ingano yawo kimwe n’indi miterere ijya kumera nko ku muntu.

Umuhanga Terence English wabashije kuba Umwongereza wa mbere wahinduye umutima w’umuntu mu myaka 40 ishize, aheruka kubwira Sunday Telegraph ko gufata umuntu ukamuteramo urugingo rw’inyamaswa (xenotransplantation), byafasha benshi usanga bamara igihe bategereje kubona umugiraneza ubaha urugingo, igihe barukeneye.

Yavuze ko abahanga barimo gutegura uburyo bwo gufata impyiko y’ingurube igahabwa umuntu, igikorwa giteganyijwe mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ati “Ibizamini nibigaragaza ko impyiko y’ingurube ishobora gukora mu muntu, bizaba bishoboka neza ko n’imitima yakwifashishwa mu muntu kandi igatanga umusaruro mu myaka mike iri imbere.”

Yakomeje avuga ko “Nibikora ku mpyiko, bizakora no ku mutima.”

Ni igikorwa cyitezweho impinduka zikomeye kubera ibibazo by’abantu batandukanye usanga bakeneye ingingo, ariko badafite aho bazivana.