Print

GISENYI:Abaturage babangamiye icyemezo cy’umuhesha w’inkiko cyo gusenyera umuryango wa Ngingo

Yanditwe na: Martin Munezero 23 August 2019 Yasuwe: 3210

Uwo muhesha w’inkiko yashakaga ko inzu isenywa yitwaje ko uwamuhaye akazi witwa Akaje Alex yatsinze abo baburanaga, abaturage bakavuga ko Akaje ari umujura batamuzi.

Umuturage umwe ku wundi baje, bahurira ku nzu y’umuryango wa Ngingo, bavuga ko batakwemera ko umuturage arengana barebera mu gihe uwitwaza ko yatsinze umukecuru batamuzi.

Ni ikibazo kimaze imyaka 29 aho Ngingo wari inshuti na Gaterura baguze ikibanza mu mwaka wa 1990 ariko ntibahinduze ibyangombwa, naho impapuro z’ubugure zigatakara.

Ibi byatumye ubutaka Ngingo yaguze bukomeza kwandikwa kuri Gaterura, ariko nyuma umuryango wa Ngingo uhungutse uvuye muri Congo wasanze inzu yabo yarafashwe n’abandi bantu, kugira ngo bayisubizwe basabwa kugaragaza ko ari iyabo. Ibi byatumye Gaterura wari ukiriho ahamya ko inzu ari iya Ngingo ndetse arayisubizwa.

Mu gihe gahunda yo kubarura ubutaka yatangiraga ikibanza cyongeye kwandika kuri Gaterura witabye Imana, umwana we witwa Akaje Alex ajya kugishakisha no kugisubirana icyakora ntibyamushobokera mu manza zabaye mu rukiko rw’ibanze n’urwisumbuye kuko yatsinzwe.

Umwana wa Ngingo witwa Ingabire Honolata avuga ko Akaje yaje kurega izungura ry’imitungo ya se adatumiye abari mu kibanza abyemererwa n’urukiko.

Yagize ati « Yabonye turi kumutsinda, arega kuzungura imitungo y’umubyeyi we, tubona atuzaniye imyanzuro y’urubanza, yahishe urukiko ko tugituyemo. Umunyamategeko yatugiriye inama yo kujya gutambamira imikirize y’urubanza natwe tujya mu rukiko rwisumbuye gutambamira imikirize y’urubanza. »

« Nibwo twamenye ko afite inyandiko ebyiri ; rumwe ruvuga ko Burugumesitiri Mpozembizi Marc wariho mu 1990 yemereye umubyeyi wacu “Ngingo ” gukorera ibikorwa muri icyo kibanza, naho urundi rw’irage yahawe n’umubyeyi we ruriho iki kibanza dutuyemo bituma imanza zakurikiyeho adutsinda. »

Ingabire Honolata avuga ko nyuma yo gutsindwa bagiye gushaka umukono wa Mpozembizi Marc uvugwaho kwemerera Ngingo gukorera mu kibanza, ubuyobozi bw’ubugenzacyaha RIB bugaragaza umukono wa Mpozembizi Marc wakoreshejwe ku nyandiko Kaje afite utandukanye n’indi mikono ye yashyizwe ku zindi nyandiko.

Ingabire ati « RIB yasanze imikono ya Mpozembizi Marc itandukanye n’uwo Akaje yatanze, ndetse n’irage yakoresheje avuga ko yarazwe ikibanza n’umubyeyi we. Twagiye kubaza abavandimwe be barisinyeho barabihakana batubwira ko ari ibihimbano ndetse ubu Akaje yakorewe dosiye na RIB ishyikirizwa pariki ahita ahungira muri Congo. »

Ingabire Honolata akomeza avuga ko umuryango wa Ngingo na Akaje bahawe itariki yo kuburana mu kwezi kwa cumi muri 2020, bakaba bafite impungenge ko Akaje yabasenyera inzu akagurisha ikibanza akohererezwa amafaranga aho yahungiye, bazamutsinda bakabura uko basubizwa imitungo yabo.

Abaturanyi b’umuryango wa Ngingo bavuga ko bazi Ngingo yubaka kandi nyuma yo kubaka Gaterura akaba atarigeze agirana ikibazo n’umuryango wa Ngingo kugeza yitabye Imana, bakavuga ko iyo ikibanza kiba icya Gaterura yari kukisubiza akiriho.

Ni byo basobanuye bati « Ngingo yubatse ndetse yimukira aha. Uyu mukecuru arahohoterwa. Gaterura yari konseye yari afite ubushobozi bwo kwisubiza ikibanza. Akiriho ntiyabakodeshaga, ni gute uyu mwana ashaka guhohotera umukecuru ukuze nk’uyu ? »

Abaturanyi b’umuryango wa Ngingo bari barakaye bavuga ko umuhesha w’inkiko adashobora gusenya inzu y’umuryango wa Ngingo, bakavuga ko iyo aba ari umunyamwuga yari kuzana inzego z’umutekano cyangwa akareka imanza zikabanza zikarangira. Kuba ngo icyo gikorwa bashatse kugikora rwihishwa, ni yo mpamvu abaturage na bo biyemeje kurengera umuturanyi.

Icyakora abo mu muryango wa Ngingo bavuga ko yababwiye ko yemerewe miliyoni eshanu zo gusenya iyo nzu no kugurisha ikibanza ku buryo anafunzwe azafungurwa.

Ku wa gatatu tariki ya 21 Kanama 2019 nibwo umuhesha w’inkiko Nyirashyirambere Emerance yazanye abantu, basenya urugo rw’umuryango wa Ngingo n’ubwiherero, ariko ubwo yagarukaga mu gitondo kuri uyu wa 22 Kanama 2019 abaturage bamwirukanye ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere witwa Murenzi Janvier asaba umuhesha w’inkiko kuhava kubera umwuka mubi wari uhari.

Ikibazo cy’abahesha b’inkiko bashaka gusenya no guteza iby’abandi bikiri mu nkiko bakabangamirwa n’abaturage kibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko abanyamuryango ba Koperative COADU banze ko umuhesha w’inkiko witwa Semajambi agurisha ibagiro ryabo kuko bavugaga ko bikiri mu nkiko kandi ko barengana.