Print

Diamond Platnumz yakoreye ibirori bya Baby Shower umukunzi we Tanasha Donna [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2019 Yasuwe: 9774

Mu mezi make ashize nibwo Diamond na Tanasha bashyize hanze amakuru y’uko bitegura kubyara umwana w’umuhungu,ariyo mpamvu aba bombi baraye bagaragaye mu birori bya Bridal Shower byo kwitegura uyu mwana.

Kuri uyu wa 22 nibwo iki gihangange cya Bongo Flava cyakoreye umukunzi wacyo Tanasha ikirori cya Baby Shower cyagaragayemo mama wa Diamond,nyirakuru n’inshuti ze za hafi yari yatumiye.

Mu gutaka ahabereye ibi birori,hakoreshejwe imyenda y’impinja,ibikinisho ndetse n’ibindi bikoresho by’abana.

Ni ubwa mbere Diamond Platnumz akoreye ikirori cya Baby shower umwe mu bakunzi be kuko yabyaranye n’abandi bakobwa barimo Zari Hassan na Hamisa Mobetto ariko nta birori yabakoreye.






Comments

mazina 24 August 2019

Ariko Tanasha yibuke ibyo Diamond yakoreye abandi bagore n’abakobwa.Yabateye inda nabo arabata.Yibuke ko atarusha ubwiza ZARI bamaranye imyaka myinshi.Yibuke kandi ko kubana n’umuntu mutanyuze mu butegetsi ari ubusambanyi.Yibuke ko nkuko bible ivuga,abasambanyi batazaba muli paradizo.Ntacyo bimaze kwishimisha igihe gito hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke ku munsi wa nyuma.Ni ukutagira ubwenge bwuzuye (wisdom).


claire 23 August 2019

Ntabwo ari bridal shower ni baby shower