Prof. Gilbert Bukenya yatangaje ko atabasha guhagarika amarangamutima agirira abakobwa bakiri bato nubwo afite umugore bashyingiranywe byemewe n’amategeko,kubera ko bamugarurira ubuyanja ndetse ngo batuma ava ibuzima akagaruka ibuntu.
Yagize ati “Ndacyashobora gutera akabariro kandi nzakomeza kubikora mu myaka myinshi iri imbere.Sinshobora kuba umugabo w’umugore ntishimira uburyo dutera akabariro.Nkeneye gukora ku mibiri yoroshye aho gukora ku ruhu rukomeye.”
Uyu mugabo yavuze ko atacyifuza kubana n’umugore we ndetse yifuza ko batandukana vuba kugira ngo abone uko yishurashurira mu dukobwa tugitoshye.
Prof. Gilbert Bukenya arazwi cyane muri Uganda kubera gusambanya abakobwa beza b’ibyamamare muri Uganda.Yavuzweho kandi gusambanya abakobwa b’abanyeshuli inshuro nyinshi.
Uyu mugabo ukuze yafashwe kenshi ari kugirana ibihe byiza n’abakobwa barutwa n’abana be yabyaye,ibintu byamaganwe na benshi mu banya politike bamubazaga impamvu yataye umugore we bashyingiranywe akamusimbuza abana bato.