Print

Kimenyi Yves yatunguwe n’agahimbazamusyi gahanitse Rayon Sports yabemereye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2019 Yasuwe: 5638

Uyu munyezamu yatangarije ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru ko yatunguwe n’amafaranga agera ku bihumbi 400 FRW bashyiriweho nk’agahimbazamusyi.

Yagize ati “Ubuyobozi bwadusabye ko tugomba gukora ibishoboka byose tugakuramo Al Hilal, nabo hari ibyo batwemereye, gusa njyewe nabyumvishe bintera ubwoba, byantunguye kuko agahimbazamusyi kari hejuru cyane, ni ubwa mbere nabyumva."

Rayon Sports yari isanzwe iha abakinnyi bayo agahimbazamusyi k’ibihumbi 25 FRW ku mukino batsinze,yagakubye inshuro 16 kugira ngo aba bakinnyi bitware neza.

Kimenyi yavuze ko we na bagenzi biteguye neza uyu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League uzabahuza na Al Hilal uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama 2019 i Khartoum muri Sudani.Umukino ubanza I Kigali warangiye amakipe yombi yanganyije 1-1.


Kimenyi Yves yatunguwe n’agahimbazamusyi bahawe n’ubuyobozi