Print

VIDEO: Karasira Aimable yahishuye impamvu nyamukuru ituma atashakana n’umunyarwandakazi

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 24 August 2019 Yasuwe: 4351

Karasira n’umugabo utajya uripfana mu gutanga ibitekerezo bye akenshi usanga aribyo rubanda nyamwinshi bamukundira.

Uyu munsi twamusuye tugirana ikiganiro kidasanzwe aho yahishuye ko adashobora kurongora umunyarwandakazi kubera impamvu z’amateka ndetse n’uburyarya bw’abanyarwanda.

Ati" Sinshobora gushaka umunyarwandakazi, umva nkubwire abanyarwanda ni indyarya,turi indyarya pe! ku buryo ntashaka umunyarwandakazi.

Karasira yahishuye kandi uko yifuje gukundana n’umunyamahanga kugirango amaraso y’ubunyarwanda ajye amuvamo ariko ntibimukundire.

Ati" nashatse kurongora umunyamahanga ntibyankundira, nashakaga ko nabyarana n’umunyamahanga ngo n’umwana wanjye azashake umunyamahanga mpaka mpaka amaraso y’ubunyarwanda ashizemo.

Karasira kandi yahishuye n’ibindi byinshi utaruzi ku buzima bwe!

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KARASIRA AIMABLE


Comments

gatare 24 August 2019

Reka nkosore professor.Abanyarwanda sibo bantu babi gusa.Ububi buba ku isi hose.Niba ari na Genocide avuga,yabaye ahantu henshi ku isi.Ubu tuvugana hari intambara mu bihugu byinshi ku isi,barimo kwicana.Urundi rugero,ku isi hose haba abasambanyi millions and millions.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakura mu isi "abantu babi bose",isigaze abantu bayumvira gusa.Kubera ko Karasira yavuze ko yanga kurongora Abanyarwandakazi kubera ko ari "indyarya",ubwo azarongora igihe isi izabera paradizo.Niba rero ashaka kuzayibamo,nahinduke,ashake Imana cyane,ye kwibera mu gushaka ibyisi gusa.