Print

Umugore wa Mahrez yanenzwe na benshi kubera amashusho yafashwe amanitse amaguru hejuru y’imodoka yari atwaye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2019 Yasuwe: 5542

Uyu mugore w’imyaka 25 usanzwe ari umuhanzikazi,yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro kubera aya mashusho ye yagiye hanze atwaye imodoka,amaguru ye ayamanitse imbere y’imodoka[dashboard].

Abashinzwe umutekano wo mu muhanda ndetse n’abandi bashoferi banenze iyi myitwarire y’uyu mugore ukunze gushyira amafoto akurura abagabo kuri Instagram.

Umwe mu bashoferi yagize ati “Ashobora kugonga abantu.Bishobora guteza impanuka gutwara kuriya.Arumva yakwirengera ingaruka zose zaterwa n’impanuka yakorera mu muhanda.

Umuvugizi wa RAC ishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Bwongereza yagize ati “Umuntu utwaye kuriya ntiyashobora guhagarara byihutirwa igihe habaye ikibazo.Ibyago by’impanuka yateza byaba ari byinshi.”

Uyu mugore wa Mahrez yari atwaye imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Mercedes G-Wagon igura ibihumbi 130,000 by’amapawundi.

Uyu mugore,Rita yatangaje atewe ishema no kugira umugabo nka rutahizamu Riyad Mahrez uhembwa akayabo k’ibihumbi 200 by’amapawundi na Manchester City.