Print

Kamonyi : Ikamyo itwara umucanga yagonzwe na Hiace abantu 18 barakomereka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2019 Yasuwe: 3300

Iyi mpanuka yabereye mu ikorosi ryo hafi y’ahitwa Rwabashyashya,yakomerekeyemo abantu 18 ariko biravugwa ko 10 bakomeretse cyane.Kugeza saa tatu z’ijoro abatabazi bari bakigerageza gufasha abakomerekeye muri iyi modoka.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka bavuze ko yabaye ahagana saa 18h20 ubwo iyi minibus ifite plaque ya RAA 926 R yagonganaga n’iyi kamyo itwara imicanga ifite plaque ya RAD 924X.

Iyi Hiace yerekezaga I Kigali yarimo abagenzi 18 yangiritse cyane bituma n’aba bagenzi bose bakomereka gusa kubw’amahirwe ntawahise ahitanwa n’iyi mpanuka nubwo abantu 10 barembye cyane.

Umushoferi w’iyi kamyo yahise aburirwa irengero mu gihe uwa Hiace we yakomeretse cyane ndetse ngo abamubonye yari yahungabanye.


Iyi niyo modoka ya Hiace yagonze ikamyo itwara umucanga