Iyi vatiri ifite purake RAB 433 yarenze umuhanda ahagana saa mbili z’ igitondo, ubwo yakwepaga umumotariwari imbere yayo, biba ngombwa ko abatabazi bakoresha ishoka kugira ngo abantu bari bahezemo bavanwemo.
Umuyobozi w’ Akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere, Kamana Andre,yabwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ko umushoferi w’iyi modoka ari mu bakomeretse cyane.
Yagize ati “Umushoferi yakomeretse cyane, ntabwo amazina ye yashoboye kumenyekana. Hari babiri bakomeretse cyane n’ abandi babiri bakomeretse ubona ko bidakomeye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Mbazi, Clemence Uwimabera, yavuze ko batatu bakomeretse cyane. Avuga ko iyi mpanuka yatewe n’ umuvuduko mwinshi.
Inzugi z’iyi modoka zangiritse bikomeye zanga gufunguka biba ngombwa ko abaturage bakoresha ishoka mu kwasa imodoka kugira ngo bakuremo abakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya CHUB naho umushoferi ari kuvurirwa mu bitaro bya Kabutare.