Print

Abongereza banyoye agasembuye kenshi karabandagaza kugeza ubwo bamwe bazamuriwe amapantaro na polisi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2019 Yasuwe: 2993

Mu mujyi wa Blackpool mu Bwongereza niho hari huzuye abantu benshi bari basinze cyane aho bamwe mu bakobwa bananiwe guhagarara bemyi barabarandata mu gihe abasore bo bananiwe kwambara amapantaro bayambikwa n’abapolisi.

Ijoro ryakeye ryari injyanamuntu kuri aba bongereza bataye umutwe kubera agasembuye bamwe baryama mu muhanda nkaho ari ibitanda by’iwabo.

Aba bongereza banyoye agasembuye kubera ko muri UK hose hari ikiruhuko kizwi nka Bank Holiday aho abakozi bose baruhuka,ababishoboye bakagana utubari kuricurika.