Print

Burundi: Abatimbo bakoze imyigaragambyo yo kwamagana itorero ryo mu Rwanda bashinja kwiyitiriye ingoma zabo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2019 Yasuwe: 2831

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 24 Kanama 2019 nibwo aba Batimbo biriwe mu mujyi wa Bujumbura,bamagana iri torero ryo mu Rwanda kubera ko ryaserutse rivuza ingoma zabo bakaziyitirira.

Ibi birego byafashe indi ntera kuko na Minisiteri y’Umuco na Siporo mu Burundi yashyize hanze itangazo yamagana itsinda rya Himbaza Club kuba bariyitiriye izi ngoma z’u Burundi kandi ari abanyarwanda.

Iri tangazo ryagira riti “Minisiteri y’Umuco na Siporo iramenyesha Abarundi ko yababajwe kandi inanenga imyitwarire y’itsinda rigizwe n’abashatse kwiba, kwitirira umurishyo w’ingoma z’u Burundi.

Tukaba dufashe aka kanya ngo twamagane abo bose barimo kugerageza gushaka gukoresha mu nzira zitarizo no kwiyitirira ingoma z’u Burundi babanje kuzambura umwimerere n’amateka yazo haba mu myambaro cyangwa mu byerekanwa nyir’izina inkomoko y’ingoma ari bwo Burundi bwacu ndetse no kudakurikiza amategeko asanzwe akurikizwa mu kuvuza ingoma.”

Umuyobozi w’irushanwa rya East African Got Talent, Lee Ndayisaba, yabwiye abanyamakuru ko mu bahatana nta n’umwe uba woherejwe n’igihugu ndetse ko batita ku nkomoko y’igihangano cyerekanywe.

Minisiteri Minisiteri y’Umuco na Siporo yavuze ko icyababaje ari uko ingoma zabo zakoreshejwe n’Abanyarwanda kandi umubano w’ibihugu byombi usanzwe utameze neza.

Umuyobozi w’iri torero rya Himbaza Club yabwiye BBC ko itsinda ryabo rivuza ingoma ndundi kuko ryiganjemo Abarundi b’impunzi baba mu Rwanda na bamwe mu banyarwanda basanzwe bazi kuvuza ingoma.





Comments

Kayezu 25 August 2019

izi ngoma ni umutungo w’isi nkuko byemejwe na UNESCO, kuziserukana kurwego mpuza mahanga bigira amategeko bikurukiza. wazivuza mu bukwe cg mu kirori gisanzwe,ariko kuri international level bigira amategeko bikurikiza. abatari babizi babimenye kuko 1na1 tuzira ubujiji nokumvako abandi batazi gutekereza ugasanga hari amakosa dukoze.


kassaa 24 August 2019

imbura mukorongusaaa.


lulu 24 August 2019

Abarundi bakuririza ibintu, gusa abashinzwe umuconyarwanda bagombye gutanga umucyo kuri ibibintu bikomeje kucanga abantu, kuko bibaye ari ukuri UNESCO yabiduhanira, abavuza ingoma z’uburundi bavuye hano mu Rwanda bahagarariye ikihe gihugu, kuri stage bahamagawe nkabande, nonese kuki muri iyo mihango ya east africa talent batatumiye igihugu cy’uburundi kandi nacyo kiri muri EAC. burya umuco w’abantu ni ntavogerwa niba hari amakosa yakozwe ntazongere.