Print

Igihugu cy’Afurika y’Epfo cyafatiriye indege ya Tanzania

Yanditwe na: Martin Munezero 24 August 2019 Yasuwe: 3111

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe imirimo ya leta, ubwikorezi n’itumanaho, Leonard Chamuriho, yavuze ko iyi ndege ya Jet yahatiwe guhagarika urugendo ruva Oliver Tambo International Airport muri Johannesburg ijya i Dar es Salaam, nyuma y’itegeko ryatanzwe n’urukiko rukuru rwa Gauteng.

The East African yanditse ko kugeza ubu nta mpamvu yatanzwe y’uko gufatirwa kw’iyo ndege. Chamuriho yongeyeho ko Guverinoma yabimenyeshejwe na Ambasade yayo muri Afurika y’Epfo.

Ati “Turimo gukora ibishoboka kugira ngo indege irekurwe byihuse”.

Umuyobozi wa Air Tanzania, Ladislaus Matindi, avuga ko bashakishije uburyo abagenzi bagizweho ingaruka n’iki cyemezo bagenda mu zindi ndege.

Air Tanzania kuri uyu wa Gatandatu yimuye ingendo yari ifite. Ntabwo ari ubwa mbere indege z’iyi sosiyete zihura n’ikibazo nk’iki muri Afurika y’Epfo.