Print

RULINDO:Abaturage barasaba ko ikirenge cya Ruganzu II Ndoli cyajyanwe i Huye cyagarurwa

Yanditwe na: Martin Munezero 25 August 2019 Yasuwe: 2932

Bamwe muri abo baturage babonye icyo kirenge, n’abavutse nyuma y’uko cyimurwa mu myaka ya 1980, bavuga ko badakwiye guhora babarirwa amateka y’ibyabereye iwabo aho basaba ko icyo kimenyetso ndangamateka cyagarurwa kuri gakondo.

Mu karere ka Rulindo hafunguwe inyubako ndangamateka

Munyabarenzi Télesphore ati “Kiriya Kirenge cya Ruganzu turagikeneye, turashaka ko kigarurwa hano. Nkanjye nakibonyeho muri za 1980 nkiri umwana mutoya. Iyo mbibwiye abana banjye bagira amatsiko bakavuga ngo uwakizana bakakireba ntabyo bazi. Twifuza ko icyo kirenge cyagaruka turacyifuza, ni amateka yacu”.

Uwitwa Hakizimana Jean Pierre we yagize ati “Icyo twigira hano ni amateka y’umwami Ruganzu n’ububasha yari afite. Ikirenge ntacyo twabonye, tucyiga mu mateka.Turifuza ko kigaruka nkatwe urubyiruko tukakibona tukanashishikariza n’abandi kugisura”.

Tuyisenge Elie ati “Nk’umuntu wiga amateka nyabwirwa kandi nyaturiye, mba nifuza ko icyo kirenge cyagaruka iwacu”.

Ibi abaturage babigarutseho mu muhango wo gufungura inyubako ndangamateka zishamikiye ku kigo ndangamateka cy’Akarere ka Rulindo cyitwa ‛Ikirenga’, wabaye ku wa kane tariki 22 Kanama 2019.

Iyo nzu ni yo ikorerwamo imihango yo kubandwa no guterekera

Ubuyobozi bw’akarere bwagize icyo buvuga kuri ubwo busabe bw’abaturage. Murindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yahumurije abaturage, abizeza ko hari ibiganiro ubuyobozi bw’akarere bukomeje kugirana n’abafite umuco mu nshingano, kugira ngo icyo kirenge kigarurwe mu Karere ka Rulindo.

Ati “Ikibazo kirahari, ariko ibintu byose bigomba kugira inzira bicamo. Kuba cyarajyanwe mu ngoro ndangamurage, ntabwo ari ukudusahura ahubwo kwari ukukirengera kubera ko igihe Abashinwa bakoraga umuhanda wa kaburimbo bwa mbere, ibuye cyari kiriho imashini yararisunitse. Urumva ryari rigiye guta akaciro, bakarihisha cyangwa bakarimena. Ariko Umupadiri w’umunyabwenge wari uzi agaciro kacyo, yaragifashe akijyana mu nzego zibishinzwe kigera mu ngoro ndangamurage barakibika”.

Akomeza agira ati “Ubu rero, ubwo iki kigo cyacu kimaze kugaragaza ko gifite ubushobozi bwo kubika icyo kirenge, kandi ko ibimenyetso nk’ibyo ari ngombwa, twatangiye kuvugana n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ingoro ndangamurage, kugira ngo hazabe uburyo bwo kukidushyikiriza tukigaragarize abantu, cyane ko dushingira ku busabe bw’abadusura bahora baza bakadusaba ko icyo kirenge gikenewe”.

Ku bijyanye n’impungenge z’abatuye mu Karere ka Rulindio ku iyimurwa ry’ikirenge cya Ruganzu, Ambasaderi Masozera Robert , Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda, hari ubutumwa yageneye abo baturage ababwira ko hari inzira byanyuramo kugira ngo icyo kirenge kigarurwe muri Rulindo.

Yagize ati “Nibwira ko igikwiye gukorwa ari uko habaho intumwa z’akarere zaza gusura aho icyo kirenge kibitse, kuko aho kibitse ntabwo kimurikwa. Ntabwo abasura ingoro ndangamurage bahabona, kibitse ahantu habugenewe n’abazi aho iryo buye ribitse ni bakeya”.

Ku Kirenge ahari amateka y’ikirenge cya Ruganzu hashyizwe ikigo ndangamurage gikubiyemo amateka yo hambere

Mu bigize amateka y’u Rwanda mu Karere ka Rulindo, hari ikirenge cya Ruganzu ari na ho hakomotse izina ry’ahitwa ku Kirenge, hakaba n’amateka ajyanye n’imico yo kubandwa no guterekera, amateka yerekana inzira y’umuganura, akamaro k’inka mu muco w’abanyarwanda n’andi mateka anyuranye.

Icyo kirenge ngo cyari gicukuye mu ibuye, kigaragara nk’ahantu Umwami Ruganzu yakandagiye kigasigara cyishushanyijeho.

Ayo mateka yo mu Karere ka Rulindo, akomeje gukurura ba mukerarugendo umunsi ku wundi, ari na ko hinjiza amadevise.

Ukeneye kwerekwa kimwe muri ayo mateka anyuranye, urugero uburyo abakurambere babandwaga, umuntu umwe atanga amadorari asaga 25 ya Amerika.