Print

Kayiranga Baptiste yakoresheje imyitozo ya nyuma muri Sudani aca amarenga y’abashobora kubanzamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2019 Yasuwe: 3200

Kayiranga wavuze ko yifuza gusubiramo amateka aheruka mu mwaka wa 1994,agasezerera Al Hilal muri iri jonjora,ashobora gutungura benshi kubera ikipe ashobora kubanzamo.

Abakinnyi bose ba Rayon Sports uko ari 19 bameze neza, nta n’umwe ufite ikibazo nkuko amakuru ava muri Sudani abyemeza.

Nkuko amakuru aturuka muri Sudani abitangaza,Rayon Sports iraza gukora impinduka mu kibuga hagati aho Habimana Hussein ashobora kuvanwa mu bwugarizi agashyirwa mu kibuga hagati.

Mu mukino ubanza wabereye i Kigali, amakipe yombi yanganyije 1-1, bityo Rayon Sports irasabwa gutsinda cyangwa kunganya ibitego biri hejuru ya kimwe kugira ngo ikomeze.Uyu mukino uteganyijwe ku mugoroba saa moya n’igice.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports

Kimenyi Yves, Rutanga Eric ©, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Iradukunda Eric Radu, Kakule Mugheni Fabrice, Habimana Hussein, Nizeyimana Mirafa, Iranzi Jean Claude, Jules Ulimengu na Michael Sarpong