Print

Sarpong yatangaje ba myugariro babiri akunda cyane mu Rwanda n’igitego yatsinze kikamushimisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2019 Yasuwe: 4162

Sarpong uri muri ba rutahizamu beza mu Rwanda,yaganiriye na bamwe mu bafana be kuri Instagram mbere yo kwerekeza muri Sudani,umwe amubaza ba myugariro 2 akunda avuga ko ari Rwatubyaye Abdul na Mutsinzi Ange.

Uyu rutahizamu yavuze ko ibihe byiza atazibagirwa ari igitego yatsinze APR FC kuri penaliti, ku munota wa nyuma mu mwaka w’imikino ushize.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana,mu mwaka w’imikino ushize yatsinze ibitego 16 muri shampiyona y’u Rwanda ndetse anafasha Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona.



Micheal Sarpong yatangaje ko akunda Abdul na Ange ndetse avuga ko igitego yatsinze APR FC kizamuhora ku mutima