Print

Weasel ugiye kubyarana umwana na Teta Sandra yavuze umubare w’abana yabyaye hanze bishyira mu rujijo benshi mu bakunzi be

Yanditwe na: Martin Munezero 25 August 2019 Yasuwe: 6745

Ubushize amakuru yakwirakwijwe mu bitangazamakuru no ku mbugankoranyambaga yavugaga ko uyu muhanzi afite abana barenga 20, kandi abo bana bose akaba yaragiye ababyara ku bagore batandukanye.

Kugeza ubu uyu musore ni inshuti ikomeye y’Umunyarwandakazi Sandra Teta uba muri Uganda ndetse hagati y’aba bombi hakaba hari urukundo rugaragaza ibimenyetso y’uko buri wese yiifuza kuba umufasha w’undi bakubaka urugo rukomeye ndetse bakabyarana n’abana.

Iby’urukundo rw’aba bombi byakunze kuvugwa cyane mu mezi ashize, nyuma y’uko Sandra Teta, yakunze kugenda ashyira hanze amafoto ari kumwe n’uyu musore ndetse akanayakurikiza amagambo ashimangira ko Weasal Manizo ari inshuti nziza ikwiye kumubera Se w’abana.

Uretse ibi kandi uyu mukobwa yanagaragaye ari kumwe na Weasal mu birori bya Jose Chameleone bavukana, bishimangira ko urukundo rwabo rumaze gufata indi ntera, nyuma y’uko uyu mukobwa byagaragaye ko azwi n’abagize umuryango umukunzi we akomokamo.

Weasal mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Howwe biz cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru, yavuguruje amakuru y’uko yaba afite abana barenga 20, mu gihe benshi mu bakunzi be ariko bari basanzwe babizi.

Abazwa kukuba mu gihe gito ashobora kuba afitanye umwana na Sandra Teta, kandi uyu mwana akaba agiye kwiyongera ku barenga 20, Weasal yahishuye ko aseka cyane abantu bagenda bavuga ko amaze kwigwizaho urubyaro kandi mu byukuri akiri mu bantu bagikeneye ku byara.

Ibi yabivuze ubwo umunyamakuru yamubazaga niba abona gukomeza kubyara bitazatuma aba Se w’abana benshi, asubiza agira ati” Njyewe nta bana 20 mfite nta nabo nteganya, ahubwo njye undi mwana nzabyara azaba abaye uwa kane mu bankomokaho”.

Amakuru yaherukaga ku rubyaro rwa Weasal, yavugaga ko afite abana benshi kandi bavuka ku bagore batandukanye ariko we yayateye utwatsi.

Inkuru z’urukundo hagati ya Sandra Teta na Weasal, zatangiye kumvikana muri 2018,ubwo hari amakuru avuga ko bakundana ndetse Teta Sandra yaba atwite inda ya Weasel. Icyo gihe uyu mukobwa yamaganye aya makuru yo gutwita icyakora nyuma y’igihe kitari kinini ntiyatinda kwemeza ko akundana na Weasel ndetse atangira kujya akwirakwiza amafoto yabo bari kumwe kenshi.