Diamond washinjwe guca inyuma abahoze ari abakunzi be barimo Hamisa Mobeto na Zari Hussein,yabwiwe na Tanasha uri hafi kumubyarira umwana w’umuhungu ko niyibeshya akajya gushurashura azamuta akigendera.
Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram,Tanasha yagize ati “Nkunda se w’umwana wanjye ariko niyibeshya akaryamana nundi mugore sinzigera nongera kumukoraho (nawe arabizi).”
Diamond utajya wihanganira kubaho afite umugore umwe,yahawe umuburo ukomeye cyane ko abakobwa benshi batandukanye bamuhoye gushurashura ndetse no kuvugwaho gutera inda abakobwa benshi.
Nubwo mu minsi ishize Diamond yavuze ko yarohamye mu rukundo rwa Tanasha,benshi bemeza ko atazabasha kumubera indahemuka iteka cyane ko kugeza ubu bataranashyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Iyo abimubwira atararyamana nawe. Umushurashuzi iyo yakurungurutse ntiwamuzanaho amategeko. Kumukoraho no kumukoramo se igikomeye n’ ikihe? Umuntu wagukozemo wamubwira ngo ntazagukoreho?