Print

Paul Pogba yandagaje bikomeye abafana ba Manchester United bamututse ku ruhu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 August 2019 Yasuwe: 5873

Uyu Mufaransa utaripfana nawe yagiye ku rubuga rwe rwa Twitter asubiza aba bafana ko kugira ivangura rishingiye ku ruhu ari ubujiji ndetse ngo kuva na kera abasekuruza be barwanye intambara yo kugira ngo bishyire bizane kubera ko bari abirabura.

Yagize ati “Abasekuruza n’ababyeyi banjye barababaye kugira ngo tubone ubwigenge,dukore,dutege za bisi,tunakine umupira w’amaguru.Ibitutsi bishingiye ku irondaruhu n’ubujiji ariko bimpa imbaraga zo gukora cyane kugira ngo ndwanire abazankomokaho.”

Muri ubu butumwa yashyize kuri Twitter,Pogba yashyizeho ifoto ya Martin Luther King,papa we ndetse n’umuhungu we.

Pogba yambuwe ububasha bwo gutera penaliti muri Manchester United buhabwa marcus Rashford nawe wayihushije kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo iyi kipe yatsindwaga na Crystal Palace ibitego 2-1 gusa nawe yibasiriwe n’abafana kuko ari umwirabura.

Ubuyobozi bwa Manchester United,umutoza Solskjaer,abakunzi ba ruhago ndetse n’abakinnyi bamaganye iyi myitwarire mibi y’abafana.


Comments

29 August 2019

ntiyanbuwe ububasha bwo guter pen nkuko ole yabyivugiye