Print

Jean Claude Uwizeye yakoreye amateka mu Bufaransa atarakorwa n’undi munyarwanda uwo ariwe wese

Yanditwe na: Martin Munezero 26 August 2019 Yasuwe: 4086

Guyane ni agace gaherereye mu majyepfo y’amerika hafi n’igihugu cya Brazil, gusa kakaba kagenzurwa n’igihugu cy’Ubufaransa.

Jean Claude Uwizeye yegukanye isiganwa ry’amagare rizenguruka aka gace, nyuma yo kurangiza uduce icyenda twaryo yambaye umwambaro w’umuhondo yafashe ku munsi wa mbere w’iri siganwa, ubwo yegukanaga agace ka mbere karyo kavaga ahitwa Cayenne kerekeza Macouria.

Uyu musore yakomeje kurwana ku mwambaro we, kugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa ryarangiye akiwambaye.

Kwegukana iri siganwa byatumye Uwizeye Jean Claude aca uduhigo dutandukanye, harimo kuba Umunyarwanda wa mbere washoboye kwitabira Tour de Guyane, kuba Umunyarwanda wa mbere washoboye kuyegukana ndetse no kuba Umunyarwanda wa mbere ushoboye gutwara isiganwa ryo hanze y’umugabane wa Afurika.