Print

Abarundi bijejwe akayabo ngo bitabire imyigaragambyo yamagana ingoma-ndundi zavugirijwe muri East Africa’s Got Talent bari kurira ayo kwarika

Yanditwe na: Martin Munezero 26 August 2019 Yasuwe: 1817

Iyi myigaragambyo yateguwe n’ubuyobozi bw’u Burundi mu byo yise ‘kwamagana u Rwanda ku bw’itsinda ry’impunzi z’Abarundi ryaserukanye ingoma zo mu gihugu cyazo mu irushanwa rya ’East Africa’s Got Talent’.

Abategura East Africa’s Got Talent basobanuye ko ntaho u Rwanda ruhuriye no kuba impunzi z’Abarundi zaraserukanye ingoma zo mu gihugu cyazo ariko ubuyobozi mu Burundi bwafashe iya mbere butegura imyigaragambyo yamagana uku guseruka mu mihanda ya Bujumbura.

SOS Media y’i Burundi yatangaje ko buri wese mu banyonzi bari banditswe ku rutonde rw’abigaragambya yijejwe amafaranga nk’uko byashimangiwe n’uwitwa Jules wo mu gace ka Kinama mu Majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura.

Yagize ati “Twari twijejwe igiteranyo cya 3000 Fbu kuri buri muntu nyuma y’imyigaragambyo. Twakoze urutonde rw’abitabiriye, nyuma ntabwo twahawe amafaranga.”

Umuyobozi ushinzwe Parikingi ya Kanyosha mu Majyepfo ya Bujumbura yemeje ko abagiye mu myigaragambyo boherejwe n’Umuyobozi w’Akarere na Guverinoma kujya gushishikariza abanyonzi kwitabira iyo myigaragambyo.

Yagize ati “Batwijeje ko amafaranga ahari ko buri wese ahabwa angana na 3000 Fbu. Twashyize hamwe abanyonzi nyuma y’imyigaragambyo ariko abagombaga kutwishyura bahise baburirwa irengero.”

Ibi kandi byashimangiwe n’Uhagarariye Ishyirahamwe SOTAVEBU (Solidarité des Taxis vélos du Burundi), wavuze ko ari abayobozi muri leta babijeje ko abitabira imyigaragambyo bishyurwa nyuma bakaba batarahawe amafaranga bemerewe.

Umuzi w’ikibazo

Guhera muri Mata 2015, u Rwanda rwafunguriye amarembo impunzi z’Abarundi zahungaga ubwicanyi, ihohoterwa n’itotezwa ryaturutse ku mvururu za politiki zatewe na Perezida Nkurunziza ubwo yatangazaga ko aziyamamariza kongera kuyobora igihugu muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe ndetse aza no gutorwa.

U Rwanda rwakiriye neza izo mpunzi zitabwaho mu mibereho myiza yazo zisubiza agatima impembero zisubira mu bikorwa byo kwidagadura n’ibindi biranga umuntu ubayeho mu buzima bumunyuze, zikomeza gusigasira umuco w’igihugu cyazo cy’amavuko.

Ibi byatumye bamwe muri izi mpunzi bifatanya na bagenzi babo basanze mu Rwanda, bashinga itsinda ry’ababyinnyi n’abakaraza baryita Himbaza Club, ari naryo ryitabiriye irushanwa rya East Africa’s Got Talent rihuje abanyempano baturuka mu Rwanda, Kenya, Tanzania na Uganda.

Nyuma y’aho iri rushanwa ryerekaniwe kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga, abayobozi ba leta mu Burundi ntibishimye kuko mu ijwi rya Minisitiri w’Umuco, Niyonkuru Pelate, bagaragaje ko batanyuzwe n’uburyo ingoma zifite inkomoko mu muco wabo zerekanywe, aho bavuga ko byakozwe mu izina ry’u Rwanda.

Abazivugije ntibavuze ko ari Abanyarwanda cyangwa Abarundi baje mu irushanwa batumwe n’u Rwanda.

Umuyobozi wa East Africa’s Got Talent, Lee Ndayisaba, aherutse kubwira IGIHE ko mu bahatana nta n’umwe uba woherejwe n’igihugu ndetse ko batika ku nkomoko y’igihangano cyerekanywe.

Kuva mu 2014, ingoma z’u Burundi zanditse mu murage ndangamuco wa UNESCO nk’umwihariko w’iki gihugu.