Print

Mashami Vincent yamaze gutangaza ikipe izamufasha guhangana na Seychelles

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 August 2019 Yasuwe: 2617

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 26 Kanama uyu mwaka nibwo Mashami wahawe amasezerano y’amezi 3 yahamagaye abakinnyi azakoresha ku mukino wa Seychellsea barimo 10 bakina hanze y’u Rwanda.

Abakinnyi 10 bakina hanze bahamagaye ni; Rwatubyaye Abdul wa Colorado Rapids FC muri Amerika, Nirisarike Salomon wa AFC Tubuze mu Bubiligi, Bizimana Djihad wa Waasland Beveren mu Bubiligi, Hakizimana Muhadjiri wa Emirates Club muri UAE, Emery Bayisenge wa Saif Sporting Club yo muri Bangladesh, Jacques Tuyisenge wa Petro Atletico yo muri Angola, Meddie Kagere wa Simba SC yo muri Tanzania, Sibomana Patrick Papy wa Young Africans yo muri Tanzania na Yannick Mukunzi wa IF Sandvikens yo muri Sweden

Mu bakinnyi bari bamaze iminsi bitwara neza batahamagawe harimo Mutsinzi Ange wa APR FC,Rugwiro Herve wa Rayon Sports,Benedata Janvier na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane bakinira AS Kigali.

Mu bandi bakinnyi bahamagawe harimo Sugira Ernest wari umaze igihe mu mvune, Haruna Niyonzima na Bakame batari baharutse mu mikino Amavubi yaherukaga gukina.

Umwiherero wo kwitegura imikino 2 ya Seychelles uzatangira kuri uyu wa Kabiri aho ikipe izakorera imyitozo kuri Stade ya Kigali.

Umukino ubanza uzaba kuwa 5 Nzeri 2019 muri Seychelles mu gihe uwo kwishyura ari tariki ya 10 Nzeri mu Rwanda.

Abakinnyi bose bahamagawe mu Mavubi