Print

Rooney yongeye kugaragara yasohokanye n’abakobwa babiri bituma umugore we afata urugendo rutunguranye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 August 2019 Yasuwe: 4258

Rooney uzwiho gukunda agasembuye cyane,yongeye gufotorwa ari kumwe n’inkumi 2 mu mujyi wa Vancouver muri Canada mu mpera z’icyumweru gishize bituma umugore we Coleen afata indege imwerekeza muri USA kujya guhangana nawe.

Uyu mugabo ukina mu ikipe ya DC United muri US,yagize irungu ryo kubura umugore we wamusize muri iki gihugu akigarukira mu Bwongereza niko gusohokana n’inkumi 2 zirimo imwe bamufotoye ari kwinjirana nayo muri lift.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko umugore wa Rooney akimara kubona aya mafoto yataye umutwe,impeta y’isezerano ayikuramo arajugunya niko gufata indege ajya muri US kujya guhangana n’uyu mugabo we ukunda hagati y’ibiti bibiri.

Umugore wa Rooney,Coleen ahora ashwana n’umugabo we kubera akunda cyane gushurashura mu nkumi ndetse ngo mu mpera z’icyumweru gishize yamaze amasaha 7 yishimana n’aba bakobwa 2.

Coleen yasabye uyu mugabo we ko ahita asesa amasezerano ye na DC United vuba na bwangu akagaruka mu Bwongereza cyane ko byari byitezwe ko yagombaga kuhagaruka muri Mutarama umwaka utaha aje gukora nk’umukinnyi n’umutoza wungirije muri Derby County yamaze gusinyira.

Uyu mugore yataye umutwe nyuma yo kubona ko Rooney yamukinnye umutwe akamwohereza mu bwongereza we asigara muri USA kugira ngo ajye abona uko yigira mu bandi bagore.

Coleen yagiranye amasezerano na Rooney ko nta hantu agomba kujya atamubwiye nyuma yo kumufata ari mu rukundo nundi mugore ubwo yakinaga muri Everton.





Rooney yongeye gusohokana n’ibizungerezi bituma umugore we amusanga muri USA