Print

Baziga wayoboraga Diaspora Nyarwanda muri Mozambique yarashwe n’abagizi ba nabi arapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 August 2019 Yasuwe: 4676

Baziga yarasiwe mu Mujyi wa Maputo ahitwa Matola mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere,ubwo yari mu modoka ye agategwa n’aya mabandi nkuko Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Nikobisanzwe Claude, yyabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Niko byagenze bamaze kumurasa mu kanya. Byabaye nka saa tanu na mirongo itanu. Niwe wayoboraga Diaspora hano. Abantu bamutegeye mu nzira atwaye imodoka, baramwitambika bavamo baramurasa.

Bavuye mu modoka baramurasa ari batatu, nibo bavuye mu modoka, ntabwo turamenya abo aribo cyangwa niba hari abandi bari barimo, nta kintu turamenya kuko nibwo bikiba.”

Baziga yahigwaga bukware n’abanyarwanda baba muri Mozambike ku ko mu mwaka wa 2016 nabwo yarokotse ubwicanyi bwari bwateguwe n’agatsiko k’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Muri Nzeri 2016, Abanyarwanda batatu b’abacuruzi bakorera i Maputo muri Mozambique barimo babiri bahoze mu gisirikare, bagejejwe mu rukiko bashinjwa gucura uwo umugambi wo kwica Baziga.

Abo ni Diomède Tuganeyezu, usanzwe ari umupasiteri akaba n’umucuruzi wahoze mu gisirikare, Benjamin Ndagijimana w’umucuruzi na Revocat Karemangingo, umucuruzi na we wahoze mu gisirikare.

Baziga yari mu modoka ye yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda nini n’intoya, bamumishaho amasasu yitaba Imana.