Print

Muhanga: Abangavu 291 baheruka kubyara batiteguye, irari ry’ibigezweho ku isonga y’iki kibazo

Yanditwe na: Ubwanditsi 26 August 2019 Yasuwe: 1009

Umuyobozi w’Akarere akaba avuga ko biterwa ahanini n’amakimbirane aba mu miryango no guteshuka kunshingano za bamwe mu babyeyi.

Yagize ati:” Iri hohoterwa rikorerwa abangavu mbona riterwa ahanini n’amakimbirane ari mu miryango, iyo mu muryango bitameze neza bigira ingaruka kubana nko kubura uburere buhagije, 99% habayeho kudohoka kw’ababyeyi mu kwirengagiza inshingano zabo ku burere bw’umwana birimo no kuba batakibona umwanya wo kuganiriza abana”.

Meya avuga ko n’ubwo kurwanya ihohoterwa biri mu mihigo y’Akarere ariko uruhare rwa mbere ari urw’ababyeyi cyane cyane umubyeyi w’umugore uba akwiriye kugirana ibiganiro byihariye n’abana bakabamara amatsiko ku bibazo bibaza ku miterere y’umubiri wabo.

Gusa, ababyeyi b’abagore bo bavuga ko impamvu zituma abana babo b’abangavu batwara inda bakiri bato biterwa n’irari ry’ibintu bigezweho baba bifuza kandi batabifitiye ubushobozi bikabatera kwiyandarika ku babifite.

Ibi byatumye hari ababyeyi bishyira hamwe bagashaka ibikorwa bahuriraho n’abakobwa bibateza imbere ariko bakanyuzamo n’ibiganiro.

Nyiraminani Alexia wo mu murenge wa Shyogwe, Akagari ka Shyogwe mu mudugudu wa Matsinsi avuga ko yashinze ishyirahamwe rikora uduseke rihuriramo abagore n’abakobwa kugira ngo baharanire kwiteza imbere bakagira n’ igihe baganiriza abana b’abakobwa k’Urubohero biga icyabarinda kwandagara.

Yagize ati:” Mu rubohero abakobwa n’abagore barahura bakaboha ibyabateza imbere bakaganira ku buzima bw’imyororokere n’uburere bukwiye umwana w’umukobwa nko kutagenda amajoro no guharanira kwigira birinda irari ry’ibintu badafitiye ubushobozi”.

Meya avuga ko iyi gahunda iri mu karere kose aho bahuriza hamwe urubyiruko ndetse na babandi bamaze guterwa inda bagahabwa ibiganiro mbwirwaruhame bibakangurira kwirinda no kwifata no gutinyuka bakavuga ababateye inda kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko.

Iradukunda [email protected]