Print

Young Grace yahishuye byinshi ku mwana we yahaye igisingizo akanamupfumbatisha Amadorali[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 August 2019 Yasuwe: 2173

Ni mugihe tariki 9 Kanama 2019 yashyize hanze indirimbo yise “Diamante”, ifite izina n’ubundi yise umwana we. Muri iyi ndirimbo, Young Grace avuga ko harimo impanuro nyinshi umubyeyi wese yaha umwana we, ndetse no kumwaturiraho amagambo meza.

Young Grace avugana n’itangazamakuru, yagize ati: “Umwana wawe icyo umwaturiyeho kimubaho, ni byiza rero gutangira kumuvugaho ibyiza ataranavuka, ukitegura kuzamurera no kumugira inama ku buzima bwo ku isi”.

Mu magambo ye Young Grace yanditse ku rukuta rwe rwa whatsapp yagize ati “mumfashe duhe ikaze Amata Anca Ae’eedah Ai A K A DIAMANTE mwarakoze kubana natwe muri uru rugendo, Imana ibahe umugisha w’abana kuko ari cyo kintu kiza ku isi.”

Naho umubyeyi wa Young Grace yagize ati “inyenyeri zisendera ikirere zikanezeza, izuba rirasira iburasirazuba rikantahaho nkashima, ariko wowe uri ikibasumba, uwagaciro Diamante. Nezerwa shenge, tunyuzwe kubwawe isi nmbi ariko twe tuzakunezeza. Uzabe urumuri mubandi, uzabe ishema ku babyeyi, uzakunde kandi ukundwe kibondo, uzabahe Imana uhunge ikibi.”


Comments

Icraah blessing 28 August 2019

Ubwose icyintu avuze cyatuma abwirwa nabi nicyo mwese ntago muzi ukuri kwinda yee kd umwna iteka aza arishema sinumva ukuntu muvuga ngo ntarate icyaje muburyo bwubushurashuzi uwo ubu numubyeyi yagahawe impundu kd numwana wee nishema rye atamurase urumva yarata nde wundi harayandi maraso afite uretse Diamante.ntago yarata wowe atazi nshuti isi ntisakaye nawe wanyagirwa kd ntugacire urubanza undi kubera byose byabaye udahari .
RATA YOUNG GRACE NIWONKWE
KD
USUBIREYO NTAMAHWA.
nibenshi babuze urubyaro none we ararubonye uramutuka ese arumwana wawe wakamubwiye ibyo???


hhh 27 August 2019

uko wamubyara kose diii, aza yitwa umwana! kuko nubundi se wumwana amenywa na nyina umubyara wasanga abo tuziko ari papa ataribo. ikaze rata Diamante wowe uri umumalaika ntaruhare wabigezemo, kura ujye ejuru


Emmy 26 August 2019

Si byiza kurata ko wabyaye umwana muburyo bw’ubushurashuzi