Print

Gerry Mugwiza yavuze byinshi ku guca imyeyo,uko bikorwa nuko wakwitwara waramaze guca imyeyo

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 26 August 2019 Yasuwe: 4443

Mu kiganiro yagiranye na DC TV RWANDA yahishuye uburyo baca imyeyo ndetse yemeza ko ari umuco gakondo w’abanyarwanda ugomba gusigasirwa.

Ati”Uyu muco urimo kugaruka cyane muri iyi minsi kuko tubona abantu benshi batugana babishaka tukabafasha.”

Mugwiza kandi agira inama abababikora batabifiteho ubumenyi,ko bagomba kwitonda kuko Atari ugupfa kubikora uko ubonye.

Ati”Niba koko biri kugaruka, ntago ari ugupfa kubikora kuko hari kirazira bigomba kugendana,ntibikwiye ko wabikora utabifitiye ubumenyi buhagije".

YanaKebuye abagore bamara guca imyeyo ugasanga bishoye mu ngeso mbi z’ubusambanyi.

Ati ”Niba waraciye imyeyo singombwa ko ugenda ugasambana ,hoya....kuko buriya umukobwa agomba kurinda ubusugi bwe,ni no kumenya ko gukubagana (Gusambana) atari ibintu umuntu agomba gukora uko abonye".

Mugwiza yahishuye ibindi bintu bikomeye utari uzi!

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MUGWIZA GERRY