Uyu muhanga mu byerekeye gukora ibi bipupe yabwiye Daily star ko ari imashini kabuhariwe bityo uramutse wibeshye mu kuyikoresha bishobora kukuviramo ibibazo bikomeye.
Yagize “Bijya bintera ubwoba cyane,ni imashini kandi izahora ari imashini.Ntabwo ari ikintu wakoresha nabi cyakwanga ukagisunika kikagwa hasi.
Uramutse ukoze ikosa rimwe,ugashyiramo kode itariyo gishobora kwibwiriza icyo gukora."
Uyu muhanga yavuze ko iki gipupe ushobora kugikoresha nabi kikakuniga ukabura umwuka.
Yagize ati “Ntigishobora kwifunga haramutse habaye kwibeshya.Uramutse wibeshye gishobora kugufata ijosi kikakuniga ukabura umwuka.Ntiwabasha kucyikiza.Gishobora kuguhobera nabwo kikagukanda ukabura umwuka,ukananirwa guhumeka.
Habimana Cleme