Print

MUHANGA:Gitifu wakoze imibonano idakingiye yategetswe gufungwa iminsi 30

Yanditwe na: Martin Munezero 26 August 2019 Yasuwe: 6613

Urukiko ruvuga uyu munyamabanga Nshingwabikorwa wa Muhanga yakoresheje imibonano mpuzabitsina idakingiye agamije kwanduza uriya mukobwa indwara zandurira mu mibonano kuko ari mukuru kuri we kandi akaba ari umuyobozi ubusanzwe ukwiye kubera intangarugero abo ayobora.

Umucamanza avuga ko umukobwa uvugwaho gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, nta shingiro bifite kuko na we isuzuma ry’abaganga ryagaragaje ko atari asanzwe ari isugi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu muyobozi gufungwa by’agateganyo iminsi 30, bwavuze ko ibyagezweho mu iperereza ry’ibanze bigize impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho biriya byaha.

Ubushinjacyaha bwanakoresheje ibizamini uriya muyobozi, bwagaragaje ko afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bityo ko yakoresheje imibonano uriya mukobwa agamije kubumwanduza.

Uregwa yiyemereye ko yararanye n’uriya mukobwa ariko ko bari babyumvikanye kuko yari yamukuye muri kariya kabari babanje guhuza.

Mu kwisobanura, Gitifu wa Muhanga yavugaga ko atari azi ko afite ubwandu kuko yabimenye ubwo bamupimaga, yakomeje yemeza ko iriya mibonano yabaye mu bwumvikane kuko umukobwa atigeze ataka cyangwa ngo atabaze.

Urukiko rwagarutse ku byaranze amaburanisha yo ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, rutegetse ko Niyomugabo Eric uyobora akabari kabereyemo biriya bikorwa Gitifu ashinjwa, ko arekurwa kuko nta bufatanyacyaha bwabayeho.

Inkuru ya UMUSEKE