Print

Dj Bisoso yavuze ku bukwe bwe bwa kabiri byavugwaga ko yakoreye mu Burundi

Yanditwe na: Martin Munezero 27 August 2019 Yasuwe: 2311

Amakuru yari yasakaye mu bitangazamakuru yavugaga gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2019 Dj Bissoso yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza i Bujumbura aho ibintu byose bijyanye n’ubukwe bwe byari byateguwe mu ibanga, hanyuma ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nubundi agakora ubukwe n’umugore usanzwe uba muri iki gihugu.

Dj Bissoso yadutangarije ko atari ubukwe yakoze ahubwo ko ari umuvandimwe we yari yabereye aho atari mu bukwe bwe. uyu mugabo yatangaje ko bwari ubukwe bw’umuvandimwe utari mu gihugu wamusabye kuhamubera.

Dj Bissoso yatangarije umunyamakuru ko yagiye kuhabera umuvandimwe bityo agaragara nk’uwakoze ubukwe gusa yongeye gutangariza umunyamakuru ko atari ubukwe yari yakoze ahubwo ari umuvandimwe we yari ahagarariye.

Dj Bissoso asanzwe afite undi mugore mu Rwanda basezeranye banafitanye abana batatu, barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe. Uyu mu Dj akaba n’umunyamakuru kuri RBA yamaganye amakuru avuga ko yakoze ubukwe ahubwo ahamya ko ari umuvandimwe yari ahagarariye atari ubukwe bwe.