Print

Rutsiro: Umugabo uherutse gutema inka z’umuturanyi we yatawe muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 August 2019 Yasuwe: 2817

RIB yatangaje ko ku bufatanye n’abaturage bo muri uyu murenge wa Mushubati,yataye muri yombi Nkinamubanzi bivugwa ko ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2019, yiraye mu nka z’umuturanyi we akazitema ibitsi, imirizo n’ibindi bice by’umubiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, Mudahemuka Christophe, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko impamvu zatumye uyu mugabo atema inka za mugenzi we zishingiye ku businzi kuko mbere y’uko azitema bari bahoze basangira inzoga mu kabari.

Yagize ati “Mbere y’uko atema izo nka bari bahoze basangira inzoga mu kabari noneho undi abura telefone akeka ko yayibwe na mugenzi we niko kuva aho yerekeza mu nka ze arazitema.”

Mudahemuka yavuze ko abaturage basabwe kwirinda amakimbirane ndetse no mu gihe abayeho bakajya birinda kwihorera ahubwo bakabigeza ku buyobozi.

Mu minsi ishize nibwo umugabo w’imyaka 39 wo mu karere ka Nyabihu yemeye ko yatemye inka 12 za mugenzi we.

Nkinamubanzi Evariste afungiwe kuri station ya Gihango mu karere ka Rutsiro.