Print

Migi yahishuye itandukaniro riri hagati ya KMC na APR FC yakiniraga nibyo bahuriyeho

Yanditwe na: Martin Munezero 27 August 2019 Yasuwe: 4116

Mu ntangiriro za Nyakanga 2019, ni bwo Migi yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe akinira iyi kipe.

KMC (Kinondoni Municipal Council) ibarizwa mu mujyi wa Kinondoni, ni mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’igihugu cya Tanzania, Dar es Salaam.

Migi yavuze ko iyi kipe ye yasanze itandukanye na Azam FC yakiniye muri 2015, ahubwo ngo hari aho ihuriye na APR FC.

Yagize ati“navuga ko harimo impinduka, nkurikije uburyo nakinaga muri Tanzania nkina muri Azam FC, buri mukinnyi yari afite inzu ye, buri mukinnyi yari afite imodoka ye, buri wese yari afite uburyo abayeho ariko bitandukanye n’iyi kipe nk’uko nabikubwiye, niba muzi Kimuhurura kuri APR FC kuri Club House (inzu y’ikipe) n’iyi kipe niko imeze.”

Yakomeje agira ati“Itandukaniro rya hano no kuri APR FC nta mukinnyi usohoka, umukinnyi ava mu myitozo aza yinjira mu mwiherero arya aryama, gusohoka ntibibaho, ntibibaho, n’iyo waba ufite umugore ntibibaho ntagusohoka[…] ikiza cyabyo twa dufaranga ubona nkatwe b’abanyamahanga ntacyo uyakoresha urayabika yose.”

KMC FC na Migi ntabwo bagize intangiriro nziza kuko mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup bakinaga, bahise baviramo mu ijonjora ry’ibanze bakuwemo na AS Kigali ibatsinze ibitego 2-0, ni imikino Migi atakinnye bitewe no kubura ibyangombwa.