Print

Nyarugenge: Gaze yatwitse inzu yose irakongoka inakomeretsa bikomeye umukobwa wari uyitetseho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 August 2019 Yasuwe: 12033

Uyu mukobwa wabaga mu rugo rwa Kalimba Johnson yakomerekejwe bikomeye n’iyi gaze yamuturikanye atetse saa tanu z’amanywa ku bw’amahirwe abaturanye baramutabara,bamuvana muri iyi nzu yarimo yahiye yose igakongoka.

Kalimba Johnson yabwiye Radio Flash dukesha iyi nkuru ati “Nagiye kumva numva ikintu kiraturitse nsohotse nsanga ari gas ituritse umwana aza yahiye wese tugerageza uko tumufasha ngo tumujyane kwa muganga, tubona ubushobozi bwa Polisi nibwo bubaye hafi bamujyana kwa muganga. Twizeye ko ari bukire, ibyangiritse ni byinshi inzu yose irahiye iyo babagamo irashize nta kintu bavanyemo na kimwe, twatinye kujyamo gusa inzu nini yo nta kintu yabaye.”

Ubwo iyi gaze yari imaze guturika,mu kagari ka Rugenge hagaragaye umwotsi mwinshi cyane, w’iyi nzu yagurumanaga bituma polisi ishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro itabara nubwo nta kintu cyarokotse.

Abaturage babonye biba bafashe ingamba zo gukoresha gaz neza birinda impanuka n’ubwo ku rundi ruhande hari abagaragaza ko bafite impungenge zo kuzongera kuzikoresha.

Umwe yagize ati “Nyine ngo yari atetse ari imbere ya gaz kumwe umuntu ayikoresha arangije ngo arafungura biraturika, ubwo rero ibintu uzafungura bikaguturikana tuzajya dukoresha ibyo tudafungura bya gikene bidaturika.”

Undi yagize ati “Ubu igitekerezo cyo kugura gaz ntabwo nkiteze kuyigura rwose.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima Mukandori Grace asaba abaturage gukoresha uburyo bwa gaz butateza impanuka.

Yagize ati “Icyo nabwira abaturage icya mbere ni ubwirinzi bw’ibi bikoresho bya gaz, ababishoboye bafite inzu zo hanze bayikura mu nzu bakayishyira hanze batekera ariko bataharara. Ikindi hari udukoresho twabugenewe tubasha kukwereka ko gaz yagize ikibazo kuko gahita gasakuza ukamenya ko yagize ikibazo ukaba wanahunga, nashishikariza abaturage kugura utwo dukoresha bikabafasha kwirinda impanuka ya gaz mu gihe yabayeho.”

Uwatwitswe n’iyi gaz yahise ajyanwa ku bitaro bya Muhima, ngo ubuzima bwe bwitabweho.

Impanuka za Gaze zikomeje kwangiza ubuzima bwa benshi cyane ko mu mezi make ashize indi gaze yaturikanye umugore wo mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo,inzu ye irakongoka.


Inkuru ya Flash.rw


Comments

28 August 2019

Abazi ubwenge bashatse Gaz bayireka kuko kuyikoresha bifite ingaruka ziremereye mu gihe ituritse.

Ntabwo mu Rwanda turagera aho ubonetse wese atekesha Gaz.

Nihabanze higwe uburyo bwa "security usage" mbere yo gushishikariza abantu gutekesha Gaz.