Print

PSG yabwiye Real Madrid icyo yakora kugira ngo itsinde FC Barcelona mu rugamba rwo kwegukana Neymar Jr

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 August 2019 Yasuwe: 5542

PSG yabwiye Real Madrid ko niba yifuza Neymar Jr ikwiriye kuzana rutahizamu ukomoka muri Brazil Vinicius Jr yarangiza ikongeraho miliyoni nke z’amayero.

Ubuyobozi bwa Real Madrid bufitiye icyizere gikomeye Vinicius ariyo mpamvu bwanze guhita bumutanga cyane ko mu mikino mike yakinnye mu mwaka w’imikino ushize yagaragaje ko ari umukinnyi w’umuhanga.

Ikinyamakuru cyo muri Espagne,Diario AS cyavuze ko PSG ibona Vinicius Jr nk’umusimbura mwiza wa Neymar ariyo mpamvu itazuyaje kubwira Real Madrid ko mu bakinnyi yifuza kuyiha ikanongeraho amafaranga yashyiramo uyu musore w’imyaka 19.

Vinicius Jr yageze muri Real Madrid umwaka ushize,ayitsindiria ibitego 4 mu mikino 31 yakinnye ariyo mpamvu umuyobozi wa siporo muri PSG witwa Leonardo yifuje kumuzana.

Ku urndi ruhande FC Barcelona yahaye PSG miliyoni 100 z’amayero yongeraho Ousmane Dembele na Nelson Semedo kugira ngo nayo itsindire Neymar Jr.



PSG yasabye Real Madrid kuzana Vinicius na miliyoni nke ikaba Neymar Jr


Comments

27 August 2019

rayonspoortfc