Print

Nkundamatch yahishuye agahinda yatewe no gupfusha abana be b’impanga anibasira umucyeba APR FC

Yanditwe na: NIYIGABA DC CLEMENT 28 August 2019 Yasuwe: 5020

Ubusanzwe amazina ye nyakuri ni Nkundimana Frederick yamenyekanye cyane ku izina rya Nkundamatch w’I Kilinda kubera guhamagara cyane kuma Radio yo mu Rwanda ndetse akaba n’umufana ukomeye wa Rayon sports.

Muminsi ishize nibwo ku rukuta rwe rwa Facebook yashyizeho inyandiko y’akababaro ko yamaze kubura abana be b’impanga umuhungu n’umukobwa.

Yagize ati” Ikibazo nagize cyo kubura Impanga umuhungu n’Umukobwa nibyo koko byarabaye Ariko kubw’amahirwe Umu Chr (Umukunzi) wanjye aracyari muzima ndi kumwitaho”.

Nkundamatch amaze igihe Kitari gito akundana nuyu mukobwa witwa Umutoni Adelyne dore ko banitegura gukora ubukwe vuba.

Mukiganiro yagiranye na DC TV RWANDA yahishuye ko agiye gukora ubukwe ndetse mu gihe cya vuba.

Yagize ati”Iby’ubukwe turacyabirimo,turacyabirimo kugirango bijye ku mugaragaro.Abakunzi banjye nababwira ko ubukwe buri vuba kandi nzabatumira”


Aha Nkundamatch yararikumwe n’umukunzi we Adelyne

Uyu mufana ukomeye wa Rayon Sports kandi yanakomoje kuri mucyeba wayo APR Fc imaze iminsi yegukanye igikombe cy’Ingabo muri EAC aho we ahamya ko yashije ikibonobono kuko ngo yakinnye n’abasirikare basanzwe mu gihe yo ari ikipe imenyereye shampiyona.

Yagize ati” Reka nkwereke, APR FC n’ikipe ikomeye imenyereye Amarushanwa, yaba shampiyona ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga. Mu gihe abo bakinaga bo ari abasirikare basanzwe. Mu Rwanda hari amarushanwa y’amakipe y’ibigo, kandi ngirango RDF ifite ikipe kuki atariyo bajyanye? Mvuga ko APR Fc yashije ikibonobono".

REBA IKIGANIRO KIHARIYE TWAGIRANYE NA NKUNDAMATCH W’IKILINDA


Comments

Claude Y. 29 August 2019

Nonese wowe ibyokuba Ingabo z’uRwanda zikomeye kuisi ubizanye mumupira gute?ibyo ni ukuvanga amasaka n’amasakaramentu! naho Apr yo ntawe uyobewe ko yikirigitaga igaseka!!!


Sembagare John 28 August 2019

uyu muturage ibyo avuga arabizi ra?Ubu nguhamagaye wabinsubiliramo.Ubu wabihagararaho namaguru yombi?


Peace 28 August 2019

Uyumugabo agira amagambo menshi atarimo ubwenge kbs reba ibireba Rayon ibya APR byihorere ntibikureba gahunda yayo ntayo uzi nikipe yingabo zigihugu twemera kdi zikomeye kwisi yose turayishimira ibyo yakoze harya ngo nuw,ikirinda?nibyo koko