Print

APR FC yikuye mu irushanwa ry’Agaciro kubera abakinnyi bayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 August 2019 Yasuwe: 2058

Ubuyobozi bwa APR FC bwavuze ko bwikuye muri iri rushanwa bitewe n’abakinnyi bayo bavunikiye mu mikino ya gisirikare yabereye muri Kenya ndetse n’abari mu ikipe y’igihugu bazaba bafite umunaniro.

Mu ibaruwa APR FC yandikiye FERWAFA,umunyamabanga w’iyi kipe, Lt. Col Sekaramba Sylvestre, yamenyesheje FERWAFA ko bafite abakinnyi benshi bavunikiye mu mikino ya gisirikare baherukamo muri Kenya no mu gikombe cy’Amahoro bityo bakeneye igihe kugira ngo bakire neza bazabashe kwitwara neza muri shampiyona izatangira mu Kwakira.

APR FC yavuze kandi ko ifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu, bityo ko byagorana kwitegura iyi mikino nta bakinnyi bahagije bafite ariyo mpamvu bahisemo kutazitabira Agaciro gasanzwe gahira mukeba Rayon Sports.

Abakinnyi barimo Nshuti Innocent na Nizeyimana Djuma, Mushimiyimana Mohamed bafite imvune mu gihe abarimo Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Butera Andrew, Niyonzima Oliver Sefu, Manishimwe Djabel ndetse na Sugira Ernest bahamagawe mu Mavubi azacakirana na Seychelles.


Ibaruwa APR FC yandikiye FERWAFA


Comments

Claude Y. 28 August 2019

Igikona cyatinye cyabonyeko bazakimena itara nihahandi habo nonese na shampiyona bazavamo!!!?