Print

Abafana ba Red Star Belgrade bazanye igifaru kuri stade mu rwego rwo gutera ubwoba ikipe yabasuye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 August 2019 Yasuwe: 3541

Aba bafana baciye ibintu hirya no hino ku isi,bagiye inama baragenda batira iki gifaru kimaze imyaka myinshi kidakoreshwa bacyambika amabendera y’ikipe yabo barangije bagiparika inyuma ya stade yabo Rajko Mitic Stadium.

Aba bafana batangaje ko kuzana iki gifaru ari “ibintu bisanzwe”batari bagamije guteza akavuyo cyangwa ubundi bugizi bwa nabi.

Iki gifaru aba bafana bagishyize ku irembo ryo mu majyaruguru ya stade yabo aho basanzwe binjirira, mu ijoro ryo kuwa mbere habura umunsi umwe ngo umukino ube.

Umwe mu bakunzi b’iyi kipe yanditse ku rubuga rwayo ati “Imashini za Red star zirateguye”.

Ubwo abafana babazwaga niba batazanye iki gifaru kuri stade kugira ngo bakore amahano yagize ati “Uku si ugushotorana.Ibi ni ibisanzwe.Intambara yarangiye mu myaka irenga 25 ishize.”

Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Serbia, Nebojsa Stefanovic yabwiye abanyamakuru ko aka ari agashya aba bafana batekereje ngo ndetse inta bisasu byari biri muri iki gifaru.

Red Star Belgrade yabashije kugera mu matsinda ya UEFA Champions League kuko yaraye inganyije na Young Boys igitego 1-1 mu gihe umukino ubanza wabereye mu Busuwisi amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.