Print

Abafana ba Manchester United bongeye gukora ikintu kigaragaza ko batacyifuza Pogba [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 August 2019 Yasuwe: 3206

Aba bafana bazindukiye ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington,barangije bajya ku cyapa kibuza abakinnyi guhagarika imodoka zabo hanze ngo basinyire abafana kubera impamvu z’umutekano,bandikaho n’nyuguti z’umutuku ngo Pogba out bisobanura ngo “Pogba hanze”.

Pogba washatse gusohoka mu ikipe ya Manchester United muri iyi mpeshyi ntibimukundire,ni umwe mu bakinnyi banzwe n’abafana batandukanye.

Pogba yitwaye neza mu myiteguro ya shampiyona ndetse no mu mikino 3 ya premier League ishize ntako atagize nubwo yahushije penlaiti kuri Wolves bikababaza benshi.

Ntabwo Manchester United yiteguye kurekura Pogba nubwo aba bafana bayo batakimukunda bitewe ahanini nuko yavuze ko inzozi ze ari ugukinira Real Madrid.

Iyi nyandiko yo ku cyapa isaba Pogba kugenda,ije ikurikira ukuntu bamwe mu bafana ba United bamututse ku ruhu nyuma y’uyu mukino wa Wolves.




Pogba yaramukiye ku cyapa kimusaba kugenda ubwo yaraje mu myitozo mu gitondo