Print

Impamvu yatumye umunyeshuli w’umunya-Uganda wiga muri Kaminuza ya Havard ajyana mu nkiko Perezida Museveni yatangaje benshi

Yanditwe na: Martin Munezero 28 August 2019 Yasuwe: 3152

Uwo munyeshuri witwa Hillary Seguya yatanze ikirego cye mu rukiko rukuru rw’i Kampala ku wa mbere tariki 26 Kanama 2019, aho yifuza ko uru rukiko rwemeza ko kuba Perezida Museveni yaramukumiriye kuri Twitter akanga ko uwo munyeshuri akurikira ibyo Museveni atangaza ari uguhonyora uburenganzira ahabwa n’itegeko nshinga rya Uganda bwo kudakorerwa ivangura.

Seguya avuga ko Perezida Museveni yamuvanye mu bamukurikira kuri Twitter tariki 30 Nyakanga 2019, ku buryo ngo atabashaga kubona ubutumwa bwa Museveni, ntabashe kumwandikira, n’ibindi; kandi ngo ibi Museveni yabikoze atabanje guteguza uwo musore wamukurikiraga.

Usibye Perezida Museveni, bwana Seguya yareze kandi umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo n’umuyobozi wa Polisi ya Uganda Asan Kasingye kuba na bo baramukumiriye kuri Twitter, bakamukura mu mubare w’abareba ibyo bandika.

Mu kirego cye, bwana Seguya avuga ko imbuga za Twitter za bano bayobozi zifashishwa mu gutangaza amakuru kuri rubanda, kandi abanyagihugu na bo bakabasha gutangiraho ibitekerezo.

Agira ati “Nk’Umunya-Uganda uba hanze y’igihugu, Twitter ni bwo buryo bwonyine mbasha kubonamo amakuru yerekeranye n’uko igihugu kiyobowe, nkabasha no kuvugana n’abayobozi bacyo”.


Comments

jojo 30 August 2019

Abayobozi bigitangazamakuru " Umuryango" murebe uboryo mwa vugurura imyandikire ya bakozi mukoesha kuko urwego rwimyandikire ruri hasi, mwibuke ko muri guhangana nibindi bitangaza makuru byandika
impamvu mvuga ibi nuko akenshi usanga title yinkuru ntaho ihuriye ninkuru nyirizina mubitekerezeho rwose