Print

Papa yatumye benshi bacika ururondogoro nyuma yo kwanga gucumbika muri Hoteli ihenze muri Mozambike

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 August 2019 Yasuwe: 3783

Nkuko bivugwa na Musenyeri António Sandramo, Papa Francis yashakaga icumbi riciriritse cyane, nuko yanga hoteli ya mbere yagejejweho yari yatoranyijwe n’itsinda ritegura urugendo rwe.

Amakuru avuga ko Papa azaba aherecyejwe n’abantu bagera hafi kuri 50, kandi ko azacumbika muri Hotel Africa iri mu murwa mukuru Maputo,iri mu ziciriritse zo muri icyo gihugu.

Buzaba bubaye ubwa kabiri Papa asuye Mozambique nyuma ya Papa Yohani Paul II wasuye iki gihugu mu myaka 31 ishize.

Byanatangajwe ko nta nzoga n’ibiryo bizaba byemerewe gucururizwa mu gace k’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Zimpeto National Stadium i Maputo ku munsi Papa azahasomera misa.

Papa Francis azava muri Mozambique yerekeza muri Madagascar.

Papa Francis w’imyaka 82 y’amavuko, si bwo bwa mbere azaba asuye Afurika kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi mu mwaka wa 2013.

Ibindi bihugu by’Afurika yasuye ni Kenya, Uganda, République centrafricaine, Misiri na Maroc.

Inkuru ya BBC


Comments

gatare 29 August 2019

Ni byiza ko Paapa yicishije bugufi,akanga Hotel ihenze.Ariko amenye ko hari ibindi bibi akora Bible itubuza.Urugero,muli Umubwiriza 7:20,havuga ko nta ntungane ibaho,kubera ko twese dukora ibyaha,na Paapa arimo.Nyamara yitwa "Nyirubutungane".Ni ukwibona.Ikindi akora kibi,nuko agenda agira abantu "abatagatifu" (saints).Akwiye kubiharira Imana,kubera ko ariyo ituzi neza.Niyo yonyine izi abeza n’ababi.Kwiha gukora ibyagakozwe n’Imana,nabyo ni icyaha gikomeye,kubera ko yiha gusimbura Imana.Birayibabaza cyane.