Print

Inkura yarakaye cyane ihirika imodoka yarimo umurinzi wa Pariki hafi no kumwica [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 August 2019 Yasuwe: 5524

Iyi nkura y’imyaka 30 yitwa Kusini yahiritse iyi modoka yarimo nyirayo w’umugore ikoresheje ihembe gusa kubw’amahirwe ye ntiyapfuye.

Iyi modoka yangiritse cyane kuko yibirinduye inshuro 3 gusa uyu mugore nyirayo yavuyemo yakomeretse bidakanganye.

Amadirishya y’iyi modoka yagaragaye yangiritse cyane ndetse igisenge cyayo cyagaragaye cyavuyeho.

Umuyobozi w’iyi pariki witwa Fabrizio Sepe yavuze ko atazi icyateye iyi nkura kugira umujinya w’umuranduranzuzi watumye ibirindura imodoka y’umurinzi hafi no kumwica.




Comments

mazina 29 August 2019

INKURA ni Rhinoceros.Zombi hamwe n’IMVUBU zica abantu.Ariko tujye tumenya ko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,tuzabana amahoro n’inyamaswa zose nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.
Bible idusaba ko niba dushaka kuba muli iyo paradizo,tugomba gushaka Imana cyane,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.Kubera ko abameze gutyo batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.


Tuyisenge Fidele 29 August 2019

None se Pariki ya Serengeti ko nzi ko ari muri Tanzania habaye mu Budage gute? Cyeretse niba barayijyanye mu Budage!


Israel 28 August 2019

Iyi nyamaswa yitwa Inkura cyangwa Rhinoceros mu gifaransa ntabwo rero ari isatura, mukosore; thanks.