Print

Mu mugezi wa Nyabugogo hagaragaye umurambo w’umusore wapfuye akiri muto

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 August 2019 Yasuwe: 3283

Ahagana saa kumi n’ebyiri zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Kanama 2019, nibwo umurambo w’uyu musore wagaragaye uri mu mugezi wa Nyabugogo mu Kagari ka Nyabugogo.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uyu murambo wabonywe n’umwana watambukaga hafi aho ahita abibwira abandi baturage na bo bihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yabwiye IGIHE ko uyu murambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru.

Yagize ati “Ni byo umurambo wagaragaye mu mazi ariko bawukuyemo bawujyanye ku Bitaro bya Kacyiru. Uwo muntu ntabwo aramenyekana.’’

Yongeyeho ko uyu murambo nta bikomere wari ufite ndetse hari umuturage wari warangishije ko yabuze umuntu we wahise yoherezwa ku Bitaro bya Kacyiru ngo arebe ko uwo murambo ari uwo muntu.

Si ubwa mbere mu mugezi wa Nyabugogo hagaragaye umurambo w’umuntu wapfuye kuko kuwa 10 Kamena 2019, hagaragaye undi murambo w’umusore.

Inkuru ya IGIHE