Print

KICUKIRO:Semivumbi w’imyaka 42 arashakishwa nyuma yo gusambanya umugabo mugenzi we

Yanditwe na: Martin Munezero 28 August 2019 Yasuwe: 3308

Bitangazwa ko Semivumbi yasambanije Emmanuel w’imyaka 22, ubwo yari amaze kumusinziriza ashyize imiti mu nzoga yanywaga agahita asinzira, undi akamusambanya mu kibuno.

Ni ibyabareye mu Mudugudu w’Umunyinya, Akagari ka Gasharu, Umurenge wa Kicukiro, mu Karere ka Kicukiro. Emmanuel ngo akaba yakangutse yisanga muri Lodge asanga undi yagiye ariko yasambanyijwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasharu, Emmanuel Ruhumuriza, yatangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko aya makuru yayumvise ariko agiye kuyakurikirana yose akaza kugira icyo ayatangazaho.

Bitangazwa kandi ko Emmanuel yajyanywe kwa muganga ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru.


Comments

mazina 29 August 2019

Ibi babyita Homosexuality (ubutinganyi).Nubwo abantu na Leta bamagana gusa Ubutinganyi,Imana ifata kimwe ubutinganyi n’ubusambanyi busanzwe.Nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga,ababikora ntabwo bazaba muli paradizo.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza.Benshi bibwira ko ibyo Bible ivuga bitazigera biba.Ni ukwibeshya cyane.Gutinda ntibisobanura guhera.Nkuko 2 Petero 3:9 havuga,Imana yatunze kuzana Imperuka kubera ko ishaka ko abantu bihana.Ariko kubera ko kuva na kera abashaka kumvira Imana ari bake cyane,ntabwo Imana izakomeza gutegereza.Abanga guhinduka bose izabarimbura ku munsi wa nyuma.Hanyuma izure abapfuye bayumvira.