Print

Kubera kutamenya Icyongereza byatumye umubyeyi agurira umwana we indege 2 zitwara abagenzi

Yanditwe na: Martin Munezero 28 August 2019 Yasuwe: 6802

Impano zi kimwe mu by’ingenzi biranga ibirori cyangwa se ubukwe. Iyo tugiye gutanga impano, dutekereza ku by’agaciro cyangwa se ibyashimisha abo tuzigenera. Dushobora kwibeshya icyo twashakaga kugurira bagenzi bacu cyangwa se abana bacu ku munsi w’ibirori, ntibibe ari byo tugura bitewe n’uko twabitumye abandi ku isoko.

Iki gitekerezo gishingiye ku nkuru ya Middle East Monitor, ivuga ku mugabo ukomeye wo muri Arabia Saudite, umwe mu bakozi bo muri Minisitiri y’Ingufu.

Avuga ururimi rw’Icyarabu, Icyongereza akakivuga cyangwa se akagisoma agerageza mu buryo bugoranye.

Yatekereje kugurira umwana we impano y’igipupe cy’indege ku munsi we w’amavuko, yitabaza urubuga rwo kuri murandasi mu gutanga gahunda (commande) ku rubuga rucuruza indege zitwara abagenzi za Airbus A350-1000 azi ko ari igipupe agiye kugura kubera kutamenya Icyongereza.

Mu by’ukuri, amagambo yasomaga yabisobanuraga neza ariko kubera ko Icyongereza cye ari gike, ntiyabisobanukiwe ahubwo yatekerezaga ko ari igipupe agura.

Mbibutse ko uyu mugabo ari umuherwe. Bamweretse ko iki gipupe [indege ya A350-1000] kigura miliyoni z’amadolari y’Amerika zisaga 367 (mu manyarwanda, asaga miliyari 335). Yumvishe aya mafaranga ari make, ashaka kugura ebyiri ariko abanza kwishyura ay’imwe.

Ikigo gikora izi ndege cyaramuhamagaye kuri telefone, kimubwira ko indege ze zabonetse, yajya kuzifata. Yagiye kuzifata, imwe ayiha wa mwana wagize umunsi w’amavuko, indi ayiha umuryango ngo ujye uyifashisha mu ngendo uzajya ukora.


Comments

Alias Umuryango 29 August 2019

ikinyamakuru cyanyu mwazacyise byendagusetsa ariko ko arizo nkuru mwiyandikira


mazina 29 August 2019

Abantu baravuga ngo "burya kutiga biragatsindwa".Nanjye ndongeraho ngo "kutamenya bible biragatsindwa".Kutamenya bible bituma benshi bakora ibyaha bibeshya ko barimo gusenga Imana.
Urugero,benshi basenga bifashisha ibibumbano cyangwa ibintu babaje.Kuli Assomption yabaye le 15/08/2019,mwabonye abantu benshi bali bikoreye ikibumbano cya Bikiramaliya.Ntabwo bazi ko muli Kuva/Exodus 20:4 hatubuza kubaza cyangwa kubumba ikintu tugamije kugikoresha mu masengesho.
Bible ivuga ko ababikoresha bazarimbukana nabyo ku munsi w’imperuka.